-
2 Samweli 7:21-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Wakoze ibyo bintu byose bikomeye nk’uko ijambo ryawe riri, ubikora nk’uko biri mu mutima wawe,* none utumye njyewe umugaragu wawe+ mbimenya. 22 Mwami w’Ikirenga Yehova, ni yo mpamvu ari wowe ukomeye rwose.+ Nta wundi umeze nkawe+ kandi ni wowe Mana yonyine.+ Ibintu byose twumvise bituma tubyemera. 23 Nta bandi bantu ku isi bameze nk’abantu bawe, ari bo Bisirayeli.+ Mana warabakijije ubagira abantu bawe.+ Wabakoreye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba,+ utuma izina ryawe ryubahwa.+ Wirukanye ibihugu n’ibigirwamana byabyo kubera abantu bawe, abo wacunguye ukabavana muri Egiputa. 24 Watoranyije Abisirayeli kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose+ kandi Yehova, wababereye Imana.+
-