-
1 Ibyo ku Ngoma 11:23, 24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe, afite uburebure bwa metero zirenga 2 na santimetero 50.*+ Nubwo uwo Munyegiputa yari afite mu ntoki ze icumu ringana n’igiti abantu bakoresha baboha,+ Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+ 24 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari.
-