-
2 Samweli 21:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Hari indi ntambara yabereye i Gati. Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe, wari ufite intoki 6 kuri buri kiganza n’amano 6 kuri buri kirenge, byose hamwe ari 24. Na we yakomokaga mu Barefayimu.+ 21 Yakomeje gutuka Abisirayeli,+ nuko Yonatani umuhungu wa Shimeyi,+ umuvandimwe wa Dawidi aramwica.
22 Abo bagabo uko ari bane bakomokaga ku Barefayimu b’i Gati, bishwe na Dawidi n’ingabo ze.+
-