4 Nuko amushyingira umuja we Biluha maze Yakobo agirana na we imibonano mpuzabitsina.+ 5 Biluha aratwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu. 6 Rasheli aravuga ati: “Imana irandenganuye kandi yumvise ijwi ryanjye, none impaye umwana w’umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.+