-
1 Ibyo ku Ngoma 22:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko Dawidi ategeka ko bahuriza hamwe abanyamahanga+ babaga mu gihugu cya Isirayeli, abaha akazi ko kumena amabuye yo kubakisha inzu y’Imana y’ukuri+ no kuyaconga. 3 Nanone yateganyije ubutare* bwinshi cyane bwo gukoramo imisumari y’inzugi zo ku marembo n’ibyo zifasheho, n’umuringa mwinshi umuntu atabasha gupima,+ 4 n’ibiti by’amasederi+ byinshi cyane, kuko Abasidoni+ n’abantu b’i Tiro+ bazaniye Dawidi ibiti by’amasederi byinshi cyane.
-