16 Nyuma yaho Yehova abwira Samweli ati: “Uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko njyewe ntagishaka ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Fata ihembe ushyiremo amavuta+ ugende. Ngiye kukohereza kwa Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be natoranyijemo uzaba umwami.”+