ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 20:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 “Subirayo ubwire Hezekiya umuyobozi w’abantu banjye uti: ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho ryawe mbona n’amarira yawe,+ none ngiye kugukiza.+ Ku munsi wa gatatu uzajya mu nzu ya Yehova.+

  • 2 Abami 20:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Yesaya aramusubiza ati: “Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze. Ese urashaka ko igicucu kiri kuri ziriya esikariye* cyigira imbere ho esikariye 10? Cyangwa urashaka ko gisubira inyuma ho esikariye 10?”+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 32:31
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 31 Ariko igihe abatware b’i Babuloni boherezaga abantu ngo bajye kumubaza ibyerekeye igitangaza+ cyari cyarabaye muri icyo gihugu,+ Imana y’ukuri yaramuretse kugira ngo imugerageze,+ imenye ibiri mu mutima we byose.+

  • Yesaya 38:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Ngiye gutuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse kuri esikariye* za Ahazi, gisubira inyuma ho esikariye 10.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho esikariye 10 kuri esikariye cyari cyamanutseho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze