-
1 Abami 6:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Yakoze n’umuryango w’ahera, awukorera n’amakadire mu mbaho z’igiti kivamo amavuta; icyo kikaba cyari igice cya kane cy’urwo rukuta.* 34 Yakoze inzugi ebyiri zibajwe mu giti cy’umuberoshi. Urugi rwa mbere rwari rugizwe n’ibipande bibiri, bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho, urundi na rwo rugizwe n’ibipande bibiri bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho.+ 35 Izo nzugi aziharaturaho ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo n’indabyo zirabije, abisigaho zahabu.
-