-
1 Abami 8:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Icyo gihe Umwami Salomo ateranyiriza hamwe+ abayobozi b’Abisirayeli, abakuru b’imiryango y’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abahagarariye imiryango ya ba sekuruza.+ Basanga Salomo i Yerusalemu kugira ngo bazane isanduku y’isezerano rya Yehova bayikuye mu Mujyi wa Dawidi,+ ari wo Siyoni.+ 2 Ku munsi mukuru* wabaga mu kwezi kwa Etanimu,* ari ko kwezi kwa karindwi,+ Abisirayeli bose bateraniye aho Umwami Salomo yari ari.
-