7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibindi bitambo kandi ikuzo rya Yehova ryuzura muri iyo nzu.+ 2 Abatambyi ntibashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+