ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 8:14-21
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha Abisirayeli bose bari bahagaze imbere ye.+ 15 Aravuga ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakoresheje ukuboko kwe ibyo yabwiye papa wanjye Dawidi agira ati: 16 ‘uhereye umunsi nakuriye muri Egiputa abantu banjye, ari bo Bisirayeli, sinigeze ntoranya umujyi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo mpubake inzu yitirirwa izina ryanjye.+ Ariko nahisemo Dawidi kugira ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’ 17 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 18 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 19 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+ 20 Yehova yashohoje iryo sezerano, nsimbura papa wanjye Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli, nk’uko Yehova yabisezeranyije. Nanone nubakiye Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+ 21 kandi muri iyo nzu nateganyije ahantu ho gushyira Isanduku irimo bya bisate bibiri by’amabuye byanditseho isezerano+ Yehova yagiranye na ba sogokuruza igihe yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze