-
2 Ibyo ku Ngoma 7:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Hanyuma Yehova abonekera Salomo+ nijoro, aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe kandi nihitiyemo aha hantu kugira ngo hubakwe inzu izajya itambirwamo ibitambo.+ 13 Ninkinga ijuru imvura ikabura, ngategeka inzige* zikangiza ibimera byo mu gihugu cyangwa ngateza abantu banjye icyorezo, 14 abantu banjye bitirirwa izina ryanjye+ nibicisha bugufi+ bagasenga, bakanshaka, bakareka ibikorwa byabo bibi,+ nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabo.+
-