-
Kuva 12:48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Kandi niba hari umunyamahanga utuye muri mwe akaba ashaka kwizihiriza Yehova Pasika, abantu bose b’igitsina gabo bo mu rugo rwe bajye babanza gukebwa, hanyuma abone kuyizihiza. Azabe nk’Umwisirayeli. Ntihakagire umuntu w’igitsina gabo utarakebwe uyiryaho.+
-
-
Rusi 1:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Ariko Rusi aramubwira ati: “Ntunyingingire kugusiga ngo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara. Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+
-
-
Yesaya 56:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Naho abanyamahanga baza mu ruhande rwa Yehova kugira ngo bamukorere,
Bagakunda izina rya Yehova+
Kandi bakaba abagaragu be,
Abantu bose bubahiriza Isabato kandi ntibayihumanye
Kandi bakubahiriza isezerano ryanjye,
7 Na bo nzabazana ku musozi wanjye wera+
Kandi ntume bishimira mu nzu yanjye yo gusengeramo.
Ibitambo byabo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo byabo, bizemerwa ku gicaniro cyanjye,
Kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’abantu bo mu bihugu byose.”+
-