-
1 Abami 8:46-50Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 “Nibagukorera icyaha (kuko nta muntu n’umwe udakora icyaha),+ ukabarakarira kandi ukemera ko abanzi babo babatsinda bakabajyana mu gihugu cyabo ari imfungwa, haba kure cyangwa hafi,+ 47 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakisubiraho bakakugarukira,+ bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa+ bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 48 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose bari mu gihugu cy’abanzi babo bajyanywemo ku ngufu, bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe,+ 49 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba,+ wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure. 50 Uzababarire abantu bawe bagukoshereje, ubababarire ibyaha bagukoreye byose. Uzatume ababajyanye ari imfungwa babagirira imbabazi babababarire+
-