-
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+
-
-
Daniyeli 9:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, njyewe Daniyeli nasomye ibitabo,* nsobanukirwa imyaka yavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya abibwiwe na Yehova; Yerusalemu yari kumara imyaka 70+ yarahindutse amatongo.+ 3 Nuko nerekeza amaso kuri Yehova Imana y’ukuri, musenga mwinginga, nigomwa kurya no kunywa,+ nambara imyenda y’akababaro* kandi nitera ivu.
-