62 Nyuma yaho umwami n’Abisirayeli bose bari kumwe na we, batambira imbere ya Yehova ibitambo byinshi cyane.+ 63 Salomo atambira Yehova ibitambo bisangirwa,+ ni ukuvuga inka 22.000 n’intama 120.000. Uko ni ko umwami n’Abisirayeli bose batashye inzu ya Yehova.+