-
1 Abami 4:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Abantu bavaga mu bihugu byose baje kumva ubwenge bwa Salomo. Ndetse hazaga n’abami bose bo ku isi babaga barumvise iby’ubwenge bwe.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 1:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Imana ibwira Salomo iti: “Kubera ko ibyo ari byo umutima wawe wifuje, ukaba utasabye ubutunzi, ubukire n’icyubahiro, cyangwa ngo usabe ko abakwanga bapfa, cyangwa ngo usabe kumara imyaka myinshi, ahubwo ugasaba ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe gucira imanza abantu banjye naguhaye ngo ubabere umwami,+ 12 ubwenge n’ubumenyi uzabihabwa. Nanone nzaguha ubutunzi, ubukire n’icyubahiro abami bakubanjirije batigeze bagira kandi mu bazagukurikira nta n’umwe uzigera abigira.”+
-