16 Umwami Salomo acura ingabo nini 200 za zahabu ivangiye.+ (Buri ngabo yariho zahabu ingana hafi n’ibiro birindwi.)+ 17 Acura n’ingabo nto 300 muri zahabu ivangiye. (Buri ngabo yayishyizeho zahabu ingana hafi n’ibiro bibiri.) Nuko umwami azishyira mu nzu yitwa Ishyamba rya Libani.+