ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 7:13, 14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14 Mama wa Hiramu yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho papa we yakomokaga i Tiro, akaba yari umucuzi w’imiringa.+ Yari umuhanga cyane mu bijyanye no gucura imiringa, abisobanukiwe cyane+ kandi amaze igihe kinini abikora. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 4:11-16
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+

      Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 13 amakomamanga* 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi,+ 14 amagare* 10 n’ibikarabiro 10 byo kuri ayo magare,+ 15 ikigega n’ibimasa 12 byari munsi yacyo,+ 16 ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’ibintu bimeze nk’amakanya.+ Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu-abivu+ yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze