-
1 Abami 7:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Umwami Salomo atuma kuri Hiramu+ i Tiro, araza. 14 Mama wa Hiramu yari umupfakazi wakomokaga mu muryango wa Nafutali, naho papa we yakomokaga i Tiro, akaba yari umucuzi w’imiringa.+ Yari umuhanga cyane mu bijyanye no gucura imiringa, abisobanukiwe cyane+ kandi amaze igihe kinini abikora. Nuko yitaba Umwami Salomo, amukorera imirimo yamutegetse yose.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 4:11-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+
Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12 Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 13 amakomamanga* 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi,+ 14 amagare* 10 n’ibikarabiro 10 byo kuri ayo magare,+ 15 ikigega n’ibimasa 12 byari munsi yacyo,+ 16 ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’ibintu bimeze nk’amakanya.+ Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu-abivu+ yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye.
-