-
1 Abami 22:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Mu mwaka wa gatatu Yehoshafati+ umwami w’u Buyuda yaramanutse ajya kwa Ahabu umwami wa Isirayeli.+ 3 Nuko umwami wa Isirayeli abwira abagaragu be ati: “Ese ubwo muzi ko umujyi wa Ramoti-gileyadi+ ari uwacu? None se kuki tutajya kuwambura umwami wa Siriya?” 4 Umwami abaza Yehoshafati ati: “Ese tuzajyana gutera umujyi wa Ramoti-gileyadi?” Yehoshafati asubiza umwami wa Isirayeli ati: “Njye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe. Amafarashi yanjye ni na yo yawe.”+
-