-
Ibyakozwe 12:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ku munsi wagenwe, Herode yambaye imyambaro ye y’ubwami, yicara ku ntebe y’imanza, maze atangira kugeza ijambo ku baturage. 22 Abari bateraniye aho batangira gusakuza bavuga bati: “Noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!” 23 Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita, kuko atari yahaye Imana icyubahiro. Nuko atangira kuzana inyo maze arapfa.
-