-
2 Ibyo ku Ngoma 24:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nubwo ingabo z’Abasiriya zateye ari nke cyane, Yehova yatumye zitsinda ingabo z’Abayuda zari nyinshi cyane,+ bitewe n’uko Abayuda bari barataye Yehova Imana ya ba sekuruza. Uko ni ko izo ngabo zasize zikoreye Yehowashi ibihuje n’urubanza Imana yari yaramuciriye. 25 Zimaze kuva iwe (kuko zasize zimukomerekeje cyane*), abagaragu be baramugambaniye bitewe n’abahungu* b’umutambyi Yehoyada+ yari yarishe, bamwicira ku buriri bwe.+ Nuko bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi,+ ariko ntibamushyingura mu irimbi ry’abami.+
-