-
2 Abami 9:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Nuko Ahaziya+ umwami w’u Buyuda abonye uko bigenze, ahunga anyuze mu nzira ica ku nzu yari mu busitani. (Nyuma yaho Yehu aramukurikira aravuga ati: “Na we nimumwice!” Nuko bamurasira mu igare rye mu nzira izamuka igana i Guri hafi y’ahitwa Ibuleyamu.+ Ariko akomeza guhunga agana i Megido maze apfirayo. 28 Abagaragu be bamujyana mu igare bamugeza i Yerusalemu, bamushyingura mu mva ye hamwe na ba sekuruza mu Mujyi wa Dawidi.+
-