-
2 Abami 12:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Yehowashi abwira abatambyi ati: “Mujye mufata amafaranga yose abantu bazana mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga amafaranga y’umusoro umuntu wese atanga,+ amafaranga abantu bahize umuhigo batanga* n’amafaranga yose umuntu azana mu nzu ya Yehova ku bushake.+ 5 Abatambyi ni bo bazajya bayahabwa n’abayatanze,* maze bayakoreshe basana iyo nzu, ahantu hose babona hangiritse.”+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 29:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, mu kwezi kwa mbere, yakinguye imiryango y’inzu ya Yehova arayisana.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 34:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Bagiye kureba umutambyi mukuru Hilukiya bamuha amafaranga yari yazanywe mu nzu y’Imana, ayo Abalewi b’abarinzi b’amarembo bari bakuye mu bakomoka kuri Manase, kuri Efurayimu no mu bandi Bisirayeli bose,+ ndetse no mu Bayuda n’abakomoka kuri Benyamini bose no mu batuye i Yerusalemu. 10 Bayahaye abashyizweho ngo bahagararire imirimo ku nzu ya Yehova, na bo bayaha abakozi bakoraga ku nzu ya Yehova kugira ngo bayakoreshe basana ahasenyutse kuri iyo nzu,
-