-
Kuva 30:12-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “Nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo,+ buri wese muri bo ajye aha Yehova ingurane* y’ubuzima bwe mu gihe ubabarura, kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura. 13 Buri wese mu bazabarurwa azatange garama esheshatu* z’ifeza. Uzazipime ukurikije igipimo cy’ahera.+ Garama esheshatu z’ifeza ni yo mpano muzaha Yehova.+ 14 Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru, azatange iyo mpano igenewe Yehova.+ 15 Umukire ntazatange ibirenze garama esheshatu z’ifeza n’umukene ntazatange ibitageze kuri garama esheshatu z’ifeza, kugira ngo mutange impano igenewe Yehova, ibe ingurane y’ubuzima bwanyu. 16 Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ngo bibe ingurane, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe ingurane y’ubuzima bwanyu.”
-