9 Umutambyi Yehoyada afata isanduku+ atobora umwenge ku mupfundikizo wayo, ayishyira iruhande rw’igicaniro, ku ruhande rw’iburyo rw’aho umuntu yinjiriraga mu nzu ya Yehova. Aho ni ho abatambyi bari abarinzi b’amarembo bashyiraga amafaranga yose abantu bazanye mu nzu ya Yehova.+