-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yeremiya 7:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 uhereye umunsi ba sogokuruza banyu baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Ni yo mpamvu nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabohereza buri munsi kandi nkabikora kenshi.*+ 26 Ariko banze kunyumva kandi ntibantega amatwi.+ Bakomeje kwanga kumva,* kandi bakora ibibi birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
-