20 Nuko umwuka w’Imana uza kuri Zekariya umuhungu w’umutambyi Yehoyada,+ ahagarara ahantu yari yitegeye abantu arababwira ati: “Imana y’ukuri iravuze iti: ‘kuki mudakurikiza amategeko ya Yehova? Nta cyo muzageraho. Kubera ko mwataye Yehova na we azabata.’”+