-
1 Ibyo ku Ngoma 28:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Amuha igishushanyo cyerekana ibintu byose yahishuriwe n’Imana,* ari byo imbuga zombi+ z’inzu ya Yehova, ibyumba byose byo kuriramo bikikije iyo nzu, ibyumba byo kubikamo byo mu nzu y’Imana y’ukuri n’aho kubika ibintu byejejwe.*+ 13 Amuha amabwiriza ahereranye n’amatsinda y’abatambyi+ n’ay’Abalewi, ahereranye n’imirimo yose ikorerwa mu nzu ya Yehova n’ibikoresho byose byo gukoresha mu nzu ya Yehova.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 8:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Nanone yashyize abatambyi mu matsinda+ bakoreramo imirimo, akurikije itegeko rya papa we Dawidi. Abalewi yabashyize mu myanya yabo kugira ngo bajye basingiza Imana+ kandi bakorere imbere y’abatambyi buri munsi. Abarinzi b’amarembo yabashyize mu matsinda yabo ku marembo atandukanye,+ kuko iryo ryari itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri.
-