2 Icyakora umwami n’abayobozi n’abari bateraniye i Yerusalemu bose biyemeza kwizihiza Pasika mu kwezi kwa kabiri,+ 3 kubera ko batari barashoboye kuyizihiza ku gihe cyagenwe.+ Ibyo byatewe n’uko nta batambyi bahagije bari biyejeje bari bahari+ kandi nta n’abantu bari bateraniye i Yerusalemu.