-
Kuva 30:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Aroni n’abahungu be bajye bagikarabiraho intoki n’ibirenge.+ 20 Igihe bagiye kwinjira mu ihema cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro, bajye bakaraba kugira ngo badapfa.
-
-
Abalewi 22:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Bwira Aroni n’abahungu be bajye bitondera ukuntu bakoresha ibintu byera by’Abisirayeli, kandi birinde kwanduza* izina ryanjye ryera+ binyuze ku bintu byera bantura.+ Ndi Yehova. 3 Ubabwire uti: ‘mu bihe byanyu byose, umuntu wese wo mu babakomokaho uzakora ku bintu byera Abisirayeli bageneye Yehova, akabikoraho yanduye,* uwo muntu azicwe akurwe imbere yanjye.+ Ndi Yehova.
-