-
Ezira 6:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ibintu byose abatambyi b’i Yerusalemu bazavuga ko bakeneye, muzakomeze kubibaha buri munsi nta na kimwe kibuzemo. Ibyo ni ibimasa bikiri bito,+ amapfizi y’intama+ n’abana b’intama+ byo gukoresha batambira Imana yo mu ijuru ibitambo bitwikwa n’umuriro, hamwe n’ingano,+ umunyu,+ divayi+ n’amavuta,+ 10 kugira ngo bakomeze gutambira Imana yo mu ijuru ibitambo biyishimisha no gusenga basabira umwami n’abahungu be ngo bakomeze kubaho.+
-