-
Ezira 7:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Kuko njyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tukohereje ngo ujye kureba niba Amategeko ufite* y’Imana yawe, akurikizwa mu Buyuda n’i Yerusalemu. 15 Uzajyane ifeza na zahabu umwami n’abajyanama be batuye ku bushake Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu. 16 Uzajyane n’ifeza na zahabu yose uzahabwa* mu ntara ya Babuloni n’impano abaturage n’abatambyi bazatanga ku bushake, zigenewe inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu.+
-
-
Ezira 7:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Ibikoresho byose uhawe kugira ngo bizakoreshwe mu murimo wo mu nzu y’Imana yawe, uzabigeze imbere y’Imana i Yerusalemu.+
-