-
Abalewi 21:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Bakwiriye kuba abera imbere y’Imana yabo,+ kandi ntibakanduze izina ry’Imana yabo+ kuko ari bo batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro. Bajye baba abera.+ 7 Ntibagashakane n’indaya+ cyangwa umukobwa utakiri isugi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we,+ kuko umutambyi ari uwera imbere y’Imana. 8 Uzeze* umutambyi,+ kuko ari we utambira Imana yawe ibitambo bitwikwa n’umuriro. Ajye aba uwera imbere yawe, kuko njyewe Yehova ubeza ndi uwera.+
-