-
Ezira 9:5, 6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Isaha batangiraho ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba igeze,+ mpaguruka aho nari nicaye mfite agahinda kenshi. Icyo gihe nari ncyambaye ya myenda nari naciye maze ndapfukama nzamurira Yehova Imana yanjye amaboko. 6 Nuko nsenga mvuga nti: “Mana yanjye, mfite isoni n’ikimwaro ku buryo numva ntakwiriye no kugusenga. Mana yanjye, ibyaha byacu ni byinshi cyane* kandi ibicumuro byacu byarirundanyije bigera mu ijuru.+
-