-
Ezira 6:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bw’Umwami Kuro, uwo mwami yatanze itegeko ku bijyanye n’inzu y’Imana y’i Yerusalemu.+ Yaravuze ati: ‘iyo nzu yongere yubakwe kugira ngo bajye bayitambiramo ibitambo, fondasiyo zayo bazikomeze. Izagire ubuhagarike bwa metero 27* n’ubugari bwa metero 27.+ 4 Dore uko inkuta zayo zizubakwa: Buri mirongo itatu igerekeranye y’amabuye manini bazagerekeho umurongo w’imbaho+ kandi amafaranga azakoreshwa azave mu mutungo w’umwami.+
-