-
Nehemiya 2:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Sanibalati w’Umuhoroni, Tobiya+ w’Umwamoni+ na Geshemu w’Umwarabu+ babyumvise, batangira kuduseka+ no kudusuzugura, bavuga bati: “Ibyo mukora ni ibiki? Murashaka kurwanya umwami?”+ 20 Ariko ndabasubiza nti: “Imana yo mu ijuru ni yo izadufasha,+ kandi natwe abagaragu bayo nta kizatubuza kubaka. Ariko mwe mumenye ko nta burenganzira mufite muri Yerusalemu. Nta mugabane muhafite kandi nta n’icyo mugomba kuza kuhabaza.”+
-