-
Gutegeka kwa Kabiri 30:1-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 “Ibivugwa muri iri sezerano byose nibimara kubageraho, ni ukuvuga imigisha n’ibyago nabashyize imbere,+ mukabyibuka+ muri mu bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo,+ 2 maze mukagarukira Yehova Imana yanyu,+ mwebwe n’abana banyu, mukamwumvira mugakora ibyo mbategeka uyu munsi, mubikoranye umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose,+ 3 Yehova Imana yanyu azagarura abazaba barajyanywe muri ibyo bihugu,+ abagirire imbabazi,+ yongere abahurize hamwe abavanye muri ibyo bihugu byose Yehova Imana yanyu azaba yarabatatanyirijemo.+ 4 Niyo abantu banyu batatanye baba bari ku mpera y’isi, Yehova Imana yanyu azabahuriza hamwe abavaneyo.+
-