-
Ezira 4:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Kubera ko duhabwa umushahara w’ibwami,* kandi tukaba tutifuza ko umwami ahomba, ni yo mpamvu tukoherereje iyi baruwa tubikumenyesha, 15 kugira ngo hakorwe ubushakashatsi mu gitabo kivuga amateka y’abami bakubanjirije.+ Icyo gitabo uzasanga kivuga ko abatuye muri uyu mujyi batumvira amategeko, bakabangamira abami kandi bagateza ibibazo mu ntara. Nanone uzasanga kivuga ko kuva na kera abantu baho batumaga abaturage batumvira ubuyobozi. Ni cyo cyatumye uyu mujyi usenywa.+
-