2Aba ni bo bantu bo muri iyo ntara bavuye i Babuloni,+ aho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yari yarabajyanye+ hanyuma bakagaruka i Yerusalemu n’i Buyuda, buri wese akajya mu mujyi we.+
42 Dore umubare w’abakomokaga ku barinzi b’amarembo:+ Abakomotse kuri Shalumu, abakomotse kuri Ateri, abakomotse kuri Talumoni,+ abakomotse kuri Akubu,+ abakomotse kuri Hatita, abakomotse kuri Shobayi, bose hamwe bari 139.