-
Gutegeka kwa Kabiri 16:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Muzajye mwishima kuri uwo munsi mukuru,+ mwishimane n’abahungu banyu, abakobwa banyu, abagaragu banyu, abaja banyu, Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi bari mu mijyi yanyu. 15 Mujye mumara iminsi irindwi mwizihiriza Yehova Imana yanyu umunsi mukuru,+ muwizihirize ahantu Yehova azatoranya, kuko Yehova Imana yanyu azabaha umugisha, umusaruro wanyu wose ukiyongera. Azabaha imigisha mu byo muzakora byose+ kandi rwose muzishime munezerwe.+
-