-
Gutegeka kwa Kabiri 31:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Mose arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe cy’umwaka wo kurekera abantu amadeni,+ ku Munsi Mukuru w’Ingando,*+ 11 igihe Abisirayeli bose bazajya baza imbere ya Yehova+ Imana yanyu ahantu azaba yaratoranyije, mujye musomera aya Mategeko imbere y’Abisirayeli bose kugira ngo bayatege amatwi.+ 12 Muzateranyirize hamwe abantu bose,+ abagabo, abagore, abana n’abanyamahanga bari mu mijyi yanyu, kugira ngo batege amatwi kandi bige, bityo batinye Yehova Imana yanyu kandi bakurikize ibintu byose biri muri aya mategeko.
-