-
2 Ibyo ku Ngoma 36:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
-
-
Yesaya 42:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Ni nde watanze Yakobo ngo asahurwe,
Agatuma Abisirayeli bamburwa ibyabo?
Ese si Yehova, Uwo twakoshereje?
-
-
Yeremiya 40:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Nuko umutware w’abarindaga umwami afata Yeremiya aramubwira ati: “Yehova Imana yawe ni we wavuze ko ibi byago byari kuzaba aha hantu, 3 kandi Yehova yabikoze nk’uko yari yarabivuze, kubera ko mwacumuye kuri Yehova mukanga kumvira ibyo yababwiye. Iyo ni yo mpamvu ibi byose byababayeho.+
-