-
Kuva 23:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Mu myaka itandatu ujye utera imbuto mu mirima yawe, kandi usarure ibyeze.+ 11 Ariko mu mwaka wa karindwi ujye ureka kuyihinga.* Abakene bo mu gihugu cyawe bazajya barya ibyimejejemo. Ibyo bazasigaza bizaribwe n’inyamaswa. Uko ni ko ugomba kugenza umurima wawe w’imizabibu n’umurima wawe w’imyelayo.
-
-
Abalewi 25:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ariko mu mwaka wa karindwi ubutaka bugomba kuruhuka, ni umwaka w’isabato ya Yehova. Ntimuzabibe imbuto mu butaka bwanyu kandi ntimuzakorere imizabibu yanyu. 5 Ibizimeza ku mbuto zasigaye mu murima wawe ntukabisarure, kandi imizabibu izera ku mizabibu idakoreye* ntuzayisarure. Ni umwaka wihariye w’ikiruhuko ku butaka.
-