-
Gutegeka kwa Kabiri 15:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Uko imyaka irindwi ishize, mujye murekera abantu amadeni babarimo.+ 2 Uku ni ko muzajya murekera amadeni abayabarimo. Umuntu wese wahaye mugenzi we ideni ajye arimurekera. Ntagahate mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ngo amwishyure, kuko bazaba batangaje ko abantu batishyuza abandi amadeni babarimo nk’uko Yehova yabivuze.+ 3 Umunyamahanga we ushobora kumuhatira kukwishyura,+ ariko ikintu cyose wahaye umuvandimwe wawe ujye ukimurekera.
-