-
Kuva 29:40, 41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
40 Isekurume ya mbere y’intama ikiri nto uzayitambane n’ikiro* kimwe cy’ifu inoze ivanze n’amavuta y’imyelayo isekuye yenda kungana na litiro* imwe, kandi uyitambane n’ituro rya divayi yenda kungana na litiro imwe. 41 Isekurume ya kabiri y’intama ikiri nto, uzayitambe ku mugoroba, uyitambane n’ituro ry’ibinyampeke nk’irya mu gitondo, n’ituro rya divayi nk’irya mu gitondo. Uzayitambe ibe impumuro nziza ishimisha Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
-