-
1 Ibyo ku Ngoma 16:41, 42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Bari kumwe na Hemani na Yedutuni+ n’abasigaye mu batoranyijwe bavuzwe mu mazina, kugira ngo bashimire Yehova+ kuko “urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”+ 42 Hemani+ na Yedutuni bari bashinzwe kuvuza impanda, ibyuma bifite ijwi ryirangira n’ibindi bikoresho by’umuziki basingiza Imana y’ukuri. Abahungu ba Yedutuni+ bo bari bashinzwe kurinda amarembo.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 35:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Abaririmbyi bo mu muryango wa Asafu+ babaga bari mu myanya yabo nk’uko byategetswe na Dawidi,+ Asafu,+ Hemani na Yedutuni+ wafashaga umwami kumenya iby’Imana ishaka.* Abarinzi b’amarembo babaga bari ku marembo atandukanye.+ Ntibyabaga ngombwa ko bava ku mirimo yabo, kuko abavandimwe babo b’Abalewi babateguriraga ibya Pasika.
-