7Nyuma y’igihe, ni ukuvuga igihe Aritazerusi+ yari umwami w’u Buperesi, Ezira*+ yagarutse avuye i Babuloni. Yari umuhungu wa Seraya,+ umuhungu wa Azariya, umuhungu wa Hilukiya,+
6 Ezira yari umwanditsi* wari uzi neza* Amategeko ya Mose,+ ayo Yehova Imana ya Isirayeli yari yaratanze. Umwami yamuhaye ibyo yasabye byose kuko Yehova Imana ye yari kumwe na we.*