-
2 Ibyo ku Ngoma 5:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko abavuza impanda n’abaririmbyi baririmbira hamwe basingiza Yehova kandi bamushimira. Bakivuza impanda, ibyuma bitanga ijwi ryirangira n’ibikoresho by’umuziki basingiza Yehova, “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,”+ igicu gihita cyuzura mu nzu, ari yo nzu ya Yehova.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 7:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuziki byo gucurangira Yehova.+ (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda*+ imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.
-