-
1 Ibyo ku Ngoma 25:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Nanone Dawidi n’abayobozi b’amatsinda yakoraga umurimo batoranyije bamwe mu bahungu ba Asafu, aba Hemani n’aba Yedutuni,+ kugira ngo bahanure bakoresheje inanga, ibyuma by’umuziki bifite imirya+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ Aba ni bo batoranyirijwe gukora uwo murimo: 2 Mu bahungu ba Asafu ni Zakuri, Yozefu, Netaniya na Asharela. Abahungu ba Asafu bagenzurwaga na Asafu wahanuraga ayobowe n’umwami.
-